HDP , ni umuryango Nyarwanda utari uwa Leta washinzwe mu mwaka wa 2008, ugizwe n’abanyamuryango nyakuri n’ab’icyubahiro. Abanyamuryango Nyakuri ni abashinze umuryango, n’undi muntu wese cyangwa umuryango uzawinjiramo. Abanyamuryango b’Icyubahiro ni abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango bemerwa n’Inteko Rusange kubera ibikorwa byiza by’akarusho bakoreye umuryango.

Icyo tugamije ni : Kongerera ubushobozi abaturage , bakangurirwa kwishyira hamwe , hagamijwe ibikorwa birengera ubuzima bwabo , hashakwa uburyo bwo kwishingana mu burwayi , n’ibindi bikorwa bibabyarira inyungu .

Ikindi ni kongerera ubushobozi abaturage bakangurirwa kugaragaza uko babona service bahabwa , kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ubuyobozi n’izindi nzego z’ubuzima , kubahugura , ndetse no kongera ubwiza   bwa serivise zitangwa.

 

 

Umuryango Health, Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima watangiriye mu Rwanda, ubu umaze kugera mu bihugu birindwi bya Afurika, ibindi bine bishishikajwe no gukorana nawo.

Uwo muryango watangijwe n’abahoze ari abakozi bakoraga mu miryango mpuzamahanga y’Abaholandi ariyo Memisa na Cordaid ngo basigare bakurikirana ibikorwa by’ubuvuzi iyo miryango yateraga inkunga.

Uyu muryango niwo watangije amashyirahamwe akurikirana uko serivisi z’ubuzima zitangwa mu bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro, ibi bikaba byarateye intambwe ishimishije cyane cyane mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, ubu ni mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Soma inkuru irambuye kuri www.kigalitoday.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

KWIBUKA 23

 

 

Aho HDP iherereye

 road-map1

IMISHINGA

SRHlogoo1

PBF

 

PBF NETWORK PROJECT

Amafoto