
ONG
HDP iri mu kanama k’igihugu gashinzwe inkunga zo mu bijyanye n’ubuzima, ndetse n’agashinzwe ubuzima bw’imyororokere. Muri iri shami rya HDP harimo udushami dutatu: gucunga imishinga, ubujyanama no guhugura.
Gucunga imishinga
Imishinga ya HDP igendera ku mishinga y’ingenzi mu gihugu. Ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga rikorerwa mu gukomeza inzego z’ubuzima binyujijwe mu gutanga inkunga (PBF); ndetse no mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko (kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kwita ku matsinda y’ubuzima mu mashuri, amatsinda y’ubuzima ku rubyiruko utwumba tw’urubyiruko ndetse n’imishinga ibazanira inyungu). Ikiba kigamijwe ni uguteza imbere ubuzima mu mitangirwe ya service no mu mikorere.

HDP yigisha urubyiruko kugira ngo rgire amhitamo meza mu bijyanye n’imyororokere yabo. Binyujijwe mu nzego zibishinzwe nk’itsinda rishinzwe ubuzima mu karere, ibigo by’amashuri yisumbuye (binyuze mu matsinda y’ubuzima arimo abanyeshuri bahugurwa kugira ngo bahugure abandi) ibigo nderabuzima (mu myanya yagenewe urubyiruko aho bagera bakabaza ibibazo, bakagisha inama ku buzima bw’imyororokere ndetse no kwipimisha) no mu manama y’urubyiruko mu karere (centres yego). HDP yageze kuri byinshi mu turere 7: Gasabo, Kirehe, Gicumbi, Nyaruguru, Rusizi, Ruhango na Nyamagabe. Muri Rusizi na Kirehe by’umwihariko twahubatse ibyumba by’urubyiruko naho muri Gicumbi na Nyaruguru tuvugurura ibyari bihari. Twanditse agatabo kitwa Sugira kigisha ubuzima bw’imyororokere. Twakoranye kandi n’urunana mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda mu myororokere. Twanakoranye kandi na minisiteri y’ubuzima niy’uburezi.


Ishami ritanga ubujyanama
Kimwe mu mirimo ya mbere ya HDP ni ubujyanama. Dutumirwa nk’inanararibonye mu guteza imbere inzego z’ubuzima by’umwihariko mu buryo bwitwa Performance Based Financing (PBF) cyangwa Result Based Financing (RBF). HDP ifatanya na minisiteri z’ubuzima mu bihugu bitandukanye (bigera muri 15) mu ishyirwa mu bitekerezo, mu gutoza ndetse no guhugura mu ishyirwa mu bikorwa. HDP itegura kandi ingendoshuri mu Rwanda ku bazashyira mu bikorwa PBF. Dufite ishema ryo kuba ari twe kigo cya mbere cyakoze igenzura rya PBF mu bihugu bitandukanye. HDP yanayoboye PBF yari ihuriweho n’ibihugu birindwi. HDP yakoreye cyane muri community PBF no mu bwishingizi bwo kwivuza mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibikorwa bigamije kongera ubumenyi
HDP ifasha mu kongera ubumenyi itanga amahugurwa muri PBF. Bikorwa mu rwego rwo gutanga ibitekerezo, gutangiza imishinga ndetse no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya PBF. Kongerera inzego zitandukanye ubumenyi bikorwa binyuze mu mahugurwa no munyigisho ku bijyanye na PBF. HDP ikora ku ishyirwa mu bitekerezo n’inononsorwa hamwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga. Amahugurwa atangwa bitewe n’abo agenewe. Ashobora gutangwa iminsi itatu, ay’icyumweru atangwa ku bashinzwe ishyira mu bikorwa ndetse n’ay’ibyumweru bibiri y’abafata ibyemezo. Kongera ubumenyi bishobora gukorwa na HDP yonyine cyangwa igafatanya n’amaguverinoma cyangwa ibindi bigo.