Mu rwego rwo kugoboka ibigo binyuranye biri mu rwego rw’ubuzima , HDP yashyizerho ikigega kigenewe kunganira ibyo byigo gitanga inguzanyo iciriritse . Ikigamijwe mu gutanga iyo nguzanyo ni ugufasha kurushaho kunoza service z’ubuzima , imibereho y’ababigana igatera imbere , kandi nibyo bigo bikazamura ubukungu bwabyo biturutse kuri izo service zitangwa. Icyo kigega , aricyo cyitwa HIM , Health Investment Management cyagiyeho mu mwaka 2016 kimwe nk’indi societe yose y’ubucuruzi , kikaba gifite uburenganzira gihabwa na Rwanda Development Board (RDB).
Ni umushinga ugamije gufasha urubyiruko kumenya no gusobanukirwa neza neza ubuzima bwabo mu bijyanye n’imyirorokere . Kugira ngo ibyo bigerweho hifashishwa gahunda zinyuranye zitangirwa ahantu hanyuranye kandi hagerwa n’urubyiruko Bityo amakuru yose rukeneye ku bijyanye n’imyororokere akabageraho nta nkomyi. Uwo mushinga , mu ntangiriro watangiriye mu karere kamwe muri burin ntara : Nyaruguru mu Majyepfo , Gicumbi mu Majyaruguru , Kirehe i Burasirazuba , Rusizi i Burengerazuba.
Ubu uyu mushinga urakomeje mu tundi turere tubiri two mu majyepfo Ruhango na Nyamagabe aho ukorera mu mirenge 21 . Urubyiruko rukabakaba hafi 195.370 rukomeje guhabwa amakuru n’ubumenyi byizewe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hifashishijwe inyubako zabugenewe mu bigo nderabuzima ndetse n’amashuri.