• IBYO DUKORA

    Ibikorwa bigamije kongera ubumenyi

    HDP ifite ishami ritanga amahugurwa anyuranye, yifashishije abakozi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye. Ayo mahugurwa akorwa ku bwumvikane na HDP n’uyakeneye wese, bivuze ko HDP iyo bibaye ngombwa isanga ukeneye ubwo bumenyi aho aherereye hose.


    Gutanga ubufasha bunyuranye mu bikorwa by’ubuzima

    Mu karere ka Gasabo , umurenge wa Gikomero , ufatwa nk’imwe mu mirenge y’icyaro , HDP yubatsemo ikigo Nderabuzima. Ifatanyije n’Akarere ka Gasabo , mu rwego rwo kugira umurenge w’icyitegererezo cy’iterembere ryihuse kandi rihamye ko gace k’icyaro niko kafashwe. HDP kandi ifatanaya n’inzego bwite za Leta , uhereye ku karere ukageza ku mudugudu aho yitabira inama zinyuranye , mu rwego rwo kungurana ibitekerezo , no gushaka ibisubizo hagamijwe gushaka icyateza imbere umuturage w’ako gace.


    Ishami ritanga Ubujyanama

    Muri HDP hari ishami rishinzwe gutanga ubujyanama. Ibyavuzwe hejuru bishobora gusabwa n’abatugana cyangwa abafatanyabikorwa bacu mu gihugu, mu karere ndetse ku rwego mpuzamahanga. Abajyanama bashobora kuba abo muri HDP cyangwa se abaturutse mu zindi nzego bafitanye imishyikirano.


    Gushyira mu bikorwa imishinga

    HDP iri yonyine cyangwa se iri kumwe n’abafatanyabikorwa igira imishinga mu bikorwa binyuranye mu buzima rusange, bitangirwa akenshi ku rwego rw’ibitaro, ibigo Nderabuzima, amashuli ndetse n’amashyirahamwe y’abaturage.


    Gutera Inkunga ibikorwa b’iterambera mu buzima

    Umwe mu mishinga HDP iri kwigaho ni ugushora imari mu mishinga iteza imbere ubuzima. Ibi ni igisubizo kirambye ku bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bikunze gukenera inguzanyo mu gusana inyubako cyangwa indi mirimo ihoraho kugira ngo hatezwe imbere imikorere yabo.