• IBIKORWA

    IBIKORWA

    Ibikorwa bya HDP, bigaragarira mu mashami agize uwo muryango. Buri shami riba rifite ibikorwa byihariye rikora, rimwe na rimwe hamwe n’umufatanyabikorwa runaka. HDP ifite ishami ritanga amahugurwa anyuranye, yifashishije abakozi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye. Ayo mahugurwa akorerwa ku bwumvikane na HDP n’uyakeneye wese, bivuze ko HDP iyo bibaye ngombwa isanga ukeneye ubwo bumenyi aho aherereye hose. Ayo mahugurwa yunganirwa n’ubundi bujyanama bunyuranye , ibiganiro , ingendo shuri , byose biyobowe n’ababifitemo uburambe HDP iba yatoranyije . Aha twakibutsa ko HDP ifite ubunararibonye mu bijyanye no gufasha kwiteza imbere bigendeye ku mihigo, Kongerera ubumenyi urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere , kwisungana mu mashyirahamwe hagamije kumvikanisha ijwi ryawe no kwishakamo ibisubizo.

    Nkuko biri mu muco wa HDP, ibikorwa byose bishingira ku mihigo, bitabujije ariko ko n’andi mabwiriza atabogamiye umuryango, yakubahirizwa cyane hagendeye k’ubwumvikane n’umufatanyabikorwa. Hagambiriwe kongera umutungo wa HDP no kwigira , ingamba nyinshi zigenda zishyirwa mu bikorwa , ni muri urwo rwego HDP igenda igerageza kwinjira muri gahunda zinyuranye zibyara inyungu.

    Nkuko HDP ifasha umuturage kwiteza imbere, nayo igomba gutanga urugero, ikagira ibikorwa byinshi biyongerera umusaruro n’ubushobozi.

    Iyo gahunda rero ifite agashami kayishinzwe, kareba ubumenyi HDP yibitseho kakabubyaza umusaruro mu kubusangiza n’ababukeneye aho bari hose. Kagizwe n’abantu bafite ubunararibonye bunyuranye baturutse mu miryango inyuranye , irimo nyine HDP. HDP igaraga kandi mu bikorwa binyuranye biri mu : Buzima Rusange ; Uburezi ; Kwihangira imirimo ; Kumenya gucunga neza umutungo ; Kubika neza amakuru anyuranye no kuyabyaza umusaruro.