• Ibigo nderabuzima

    Ibigo nderabuzima


    HDP nk’umuryango utegamiye kuri leta wita ku bijyane n’ubuzima bw’abaturage, wubatse ibigo by’ubuzima bitatu. Twubatse ikigo nderabuzima cya Gikomero (25/11/2008) n’amaposte de santé abiri iya Mukuyu (2014) n’iya Kibara (2016). Ibyo bigo uko ari bitatu byujuje ibyangombwa kandi bigeza ibikorwa by’intangarugero ku babigana. Ibi bigo kandi byubatswe mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuvuzi.

    Ikigo nderabuzima cya Gikomero

    Ikigo nderabuzima cya Gikomero kiri mu birometero 28 uvuye ku bitaro by’akarere bya Gasabo biri Kibagabaga. Iki kigo gikora amasaha  24 buri munsi kandi gikoresha abaforomo barenze icumi mu rwengo rwo gutanga umurimo unogeye abanyagikomero. Iki kigo gikorana na farumasi y’akarere mu kubona imiti ikenewe. Hari kandi isuzumiro rigezweho n’abakozi barikoramo 3. Abandi baforomo bakora mu mashami atandukanye arimo ububyaza, ububuzi rusange ndetse n’ubuvuzi bw’amaso. Muri iki kigo hari kandi ibitanda 10 bikoreshwa mu bitaro. 

    Ubwinjiriro bw’ikigo nderabuzima cya Gikomero

    Ikigo nderabuzima cya gikomero gifite abajyanama b’ubuzima 80. Bagabanije mu bice bitatu: 20 bashinzwe ubuzima bw’umubyeyi, 20 bashinzwe kwigisha no gukingira, 40 bita by’umwihariko ku bana (binôme). HDP ibafasha mu gutera inkunga imirimo ibagirira umumaro. Binyuze mu kigo nderabuzima kandi, hakusanywa amafaranga agenewe gufasha imiryango itifashije kubona ubwishingizi mu kwivuza. 

    Binyuze mu kigo HDP no mu bigo nderabuzima umudugudu wa Rudakabukirwa wagejejweho umuriro w’amashanyarazi. HDP yaguze ibiti by’amashanyarazi 7 hamwe na transformateur yawo. Ibyo byahinduye ubuzima bw’abahatuye bose.

    Umudugudu wa Rudakabukirwa washyizwemo umuriro

    Postes de santé za Mukuyu na Kibara

    Postes de santé za Mukuyu na Kibara ziyoborwa n’ikigo nderabuzima cya Gikomero. Ibi bigo byegereje abaturage ubuvuzi binaha abandi akazi bitewe n’uko ababikoramo bose ari abaturage batuye hafi yaho postes de sante zubatse. Abakozi ba zino poste de sante baboneka buri munsi kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba. Ibi bigo byombi bigezwaho imiti ikenewe kandi bagira ibikorwa byinshi bibera hanze nko gukingira, kuboneza imbyaro ndetse na Outpatient department  (OPD). Izi poste de sante kandi zifite isuzumiro ryujuje ibyangombwa kandi zikoresha umuriro w’imirasire y’izuba. Ibi bigo kandi bifatanije n’ikigo gishinzwe ubwishingizi mu kwivuza bikoresha ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa.

    Poste de Sante ya Mukuyu
    Poste de Sante ya Kibara