
Health Investment Management (HIM Ltd)
Umwe mu mishinga ikomeye ya HDP ni ugutera inkunga inzego z’ubuzima. Uyu mushinga uzaba ari igisubizo cy’igihe kirekire mu bikenewe mu bigo nderabuzima no mu mavuriro bazaba bakeneye inguzanyo nto zo gusana inyubako cyangwa se indi mirimo ya buri munsi ikenewe ngo imirimo yabo inozwe kurushaho. Uyu mushinga waje mugie kiza kugira ngo wunganire inzego zitandukanye zikorera mu buzima. Izi nguzanyo zikoreshwa mu kugura ibikoresho bishya kandi bigezweho, kuvugurura ndetse no kwishyura abakozi byose bifataniriza hamwe guteza imbere ubuvuzi muri rusange. Uyu mushinga kandi ugeragezwa mu buzima bw’imyororokere mu rubyiruko bahabwa igishoro ngo bateze imbere ibitekerezo mu kwiteza imbere mu muryangonyarwanda, mu muco ndetse no ku giti cyabo bityo babone amahitamo menshi mu kwirinda ibishuko.
