
AMAVU N’AMAVUKO
HDP, ni Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, washinzwe mu mwaka wa 2006 ubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2007. Igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyaturutse ku bantu bari bahujwe n’ubumenyi n’uburambe mu gukorera imiryango itegamiye kuri Leta. Umuryango HDP uyoborwa n’Inteko Rusange , ari rwo rwego rw’ikirenga. Iyo nteko rusange yungirijwe n’inama y‘Ubutegetsi. Izo nzego zombi nizo zirebera umuryango mu kunoza no gushyira mu ngiro imigabo n’imigambi wihaye. HDP ikorera mu bihugu binyuranya by’Afrika byifuje gushyira mu bikorwa uburyo bwo guhindura imikorere bigatera imbere hagendewe ku mihigo , nko muri Guinée Conakry, RCA, RDC, ndetse na Burundi. HDP ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima muri ibyo bihugu ndetse na zimwe muri za Kaminuza ,ibikorwa by’ubuzima bishingiye ku mihigo byaratangijwe. Ubwo buryo bwatumye inkunga mu bijyanye n’ubuzima yiyongera kandi isiga ibikorwa bifatika mu iterambera ry’abaturage.
Mu 1998 HDP yubatse ikigo Nderabuzima mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Gikomero, wafatwaga nk’umwe mu mirenge y’icyaro ikennye. Ni ikigo nderabuzima kiberanye n’ibihe, gifite kandi gahunda nyinshi nziza zigamije guteza imbere agace giherereyemo, ari mu bijyanye n’ubuzima, ubukungu, imyidagaduro n’ibindi byose biba bikenewe ngo umuturage uhaturiye agubwe neza.
Guhera mu mwaka wa 2013, HDP yatangije ibikorwa byita ku buzima bw’Imyororokere mu bakiri bato ( Abangavu n’Ingimbi ). HDP kandi ifatanyije n’umuryango Packard, ubu ikomeje gahunda yo gutanga ubumenyi n’ubufasha mu bijyanye n’Ubuzima bw’imyororokere , igikorwa gitanga umusaruro ku buryo bufatika: Ishami rishinzwe gutanga ubumenyi mu bijyanye n’imyororokere mu bigo by’amashuru , rifite gahunda ngenderwaho yemejwe n’ubuyobozi bw’igihugu.
Iyi gahunda kandi twakwibutsa ko mu ntangiriro zayo, HDP yayikoraga ku nkunga n’ubufatanye na Guverinema y’igihugu cy’Ubuhollandi, binyujijwe ku Muryango utegamiye kuri Leta witwa Cordaid.